Ukraine: Uko abatoroka igisirikare baba bari mu byago byo gupfa ngo bahunge intambara

Umupaka wa Romania na Ukraine
Insiguro y'isanamu, Abanya-Ukraine nibura 90 bahungaga kujya mu gisirikare n'abatorotse igisirikare, byibazwa ko bapfuye barimo bagerageza kwambuka umupaka ngo binjire muri Romania
  • Umwanditsi, Nick Thorpe
  • Igikorwa, BBC News, i Baia Mare muri Romania

George agira ati: "[Umugezi wa] Tisa yari ngufi cyane mu bujyakuzimu ugereranyije n'uko nari mbyiteze, yageraga gusa mu gatuza kanjye.

"Rero ntibyabaye ngombwa ko nkenera koga. Nayigenzemo ndambuka".

Ubwo yari ageze ku nkombe muri Romania, irondo rya Ukraine ryaramubonye.

Ati: "Nabanje kumva amasasu araswa, nuko hakurikiraho urukurikirane rw'ibitutsi. Ariko nta bwoba nari mfite. Iyo wamaze igihe ku rugamba, umenya itandukaniro hagati y'amasasu arimo kuraswa mu kirere, n'amasasu arimo kuraswa kuri wowe".

George ni umugabo ushyitse ufite mu maso horohereye kandi hagaragaza ishavu. Nk'uwatorotse urugamba wo mu ngabo za Ukraine, ibyo yabihanishwa gufungwa imyaka 10 aramutse afashwe.

George si ryo zina rye nyakuri. Izina rye nyakuri n'amazina y'abandi Banya-Ukraine bo muri iyi nkuru yahinduwe mu kurinda imyirondoro yabo.

Ijoro rye rya mbere mu mingoti y'ubwirinzi ya gisirikare yo kwihishamo ryabaye ribi cyane. Icyo gihe hari mu kwezi kwa Werurwe (3) mu mwaka ushize, hashize ukwezi Uburusiya butangije intambara kuri Ukraine.

Ati: "Twapfushije 27 naho 57 barakomereka". Yerekana vuba vuba amafoto yo muri telefone igendanwa ye, agaragaza abasirikare bahoze ari bagenzi be. Ku gahanga ke hahita hamera nk'ah'umuntu ugiye kurira ndetse ibiganza binini bye bitangira gutitira.

Ati: "Aba bantu bose barapfuye, uretse jyewe n'uriya" – atunga urutoki ku mugore wambaye imyenda ya gisirikare.

George byamufashe ibyumweru byinshi n'ama-Euro abarirwa mu bihumbi yarishye "abayobora mu nzira", kugira ngo ashobore kwambukiranya Ukraine yose avuye mu karere k'intambara ko mu burasirazuba bw'igihugu, ngo agere aha hantu hatoshye kandi hari amahoro ho mu burengerazuba ho ku mupaka.

Ikarita ya Romania na Ukraine
Skip podcast promotion and continue reading
Ikiganiro cy’abagore

Ikiganiro cy’abagore kuri BBC Gahuzamiryango

Inkurikirane

End of podcast promotion

Gushyira mu bikorwa iyinjizwa mu gisirikare muri Ukraine bishobora kugorana ndetse abategetsi baho bazi ko ruswa ari ikibazo gikomeye.

Abatanze amakuru bizewe bo mu burengerazuba bwa Ukraine bavuga ko hari "amafaranga ya buri kwezi" – arihwa kugira ngo umuntu ntazigere ajya mu gisirikare.

Hari n'amakuru ava mu birindiro bya Ukraine avuga ko ba komanda b'ingabo basaba ibiro byo kwinjiza abasirikare bashya kureka kuboherereza abasirikare batabishaka cyangwa bafite ubwoba cyane bwo kurwana. Baba ari umuzigo gusa ku rugamba.

Ariko abasirikare benshi babona ko guhungira mu kindi gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko ari yo mahirwe yonyine bafite yo guhunga imirwano.

Igisirikare cya Ukraine gihagarika imodoka na za bisi muri buri ntera ya kilometero zibarirwa mu icumi, mu muhanda uri iruhande rw'umugezi wa Tisa, gishakisha abahunze kujya mu gisirikare. Umubiko bw'amakuru yabo bwo mu ikoranabuhanga (database), intambara itangira bwari burimo akavuyo, ubu burimo gutera intambwe bujya ku murongo.

Polisi ya Ukraine ikorera ku mupaka iherutse gutangaza ko buri munsi ifunga abantu nk'abo 20. BBC yasabye igisirikare cya Ukraine kugira icyo kivuga ku kigero cy'abatoroka igisirikare n'abatoroka kukijyamo, ariko nta cyo cyabivuzeho.

Ariko abategetsi ba Romania bashinzwe abinjira mu gihugu, bavuga ko abagabo 6,200 b'Abanya-Ukraine bari mu myaka yo kujya mu gisirikare bambutse umupaka wa kilometero 600 binjira muri Romania mu buryo bunyuranyije n'amategeko, kuva igitero gisesuye cy'Uburusiya kuri Ukraine cyatangira mu mwaka ushize, kandi ko bahawe uruhushya rwo kuhaba rw'igihe gito.

Abandi bagera ku 20,000 bahageze mu buryo bukurikije amategeko, rimwe na rimwe kubera ko bafite impamvu zituma basonerwa kujya mu gisirikare, ubundi abandi rimwe na rimwe bakaba nta zo bafite – nuko bahitamo kudasubira iwabo.

Ndetse imibare itari iya leta iva muri Ukraine ivuga ko abagabo 90 bapfuye bari mu nzira berekeza muri Romania – bishoboka ko barohamye mu mugezi wa Tisa, cyangwa bapfira mu misozi miremire kubera ubukonje bwinshi – mu mezi 15 ashize.

Impande zombi zugarijwe n'ibibazo. Inkuru zivuga ku Barusiya babarirwa mu bihumbi za mirongo bahunze intambara no kujya mu gisirikare, zaratangajwe cyane.

Ariko iyi yo ni inkuru y'Abanya-Ukraine bava mu gisirikare cyangwa banze kukijyamo.

Dima amanuye isogisi rye ngo anyereke ikirenge cye cy'iburyo. Kimeze nk'ikinono cyiburungushuye, cy'ibara rya roza.

Ikirenge kibyimbye cya Dima
Insiguro y'isanamu, Dima yacitse amano yose yo ku kirenge cye cy'iburyo kubera ubukonje bwinshi, ubwo yahungaga ngo atajya mu gisirikare akambuka anyuze mu misozi miremire akinjira muri Romania

Yacitse amano ye yose kubera ubukonje bwinshi, ubwo yambukaga mu misozi miremire ya Maramures mu burengerazuba bwa Ukraine yerekeza mu majyaruguru ya Romania. Yari yahunze Ukraine ubwo impapuro zimusaba kujya mu gisirikare zamugeragaho. Umwe mu bagabo bane bari bari kumwe mu itsinda yarapfuye.

Ati: "Mu ijoro rya kabiri mu muyaga mwinshi urimo urubura, nahamagaye umugore wanjye kuri telefone. Ndamubwira ngo umbabarire, sindi bubishobore".

Katja, ari iruhande rwe, ati: "Namusabye kureka ubucucu, agahaguruka agakomeza kugenda". Baravuga bafatanye ibiganza, cyane.

Abo twahuye na bo hano, ahanini bari abo mu bwoko bwa banyamucye bw'Abanya-Romania bo mu burengerazuba bwa Ukraine.

Ariko ubushakashatsi bwacu bugaragaza ko ibi birimo kuba henshi muri iki gihugu.

Umupaka hagati ya Ukraine na Romania unyura mu ruhererekane rw'imisozi yo muri aka gace. Ku ruhande rwa Romania, ijya kumera nk'aho imanuka. Aho ni ho "abayobora mu nzira" – mu by'ukuri, abatwara abantu mu buryo bwa magendu – basabye Dima n'abandi bagabo icyenda kwerekeza.

Mu kugerageza kumanuka, Dima yaradigadize kubera umuyaga n'urubura, ahubuka ku musozi, atakaza inkweto ze ndende (zo mu bwoko bwa bote), telefone ye ndetse na rimwe mu masogisi ye. Kubera imibyimba no kuva amaraso ndetse no gutitira, yafashe igice cyo ku kuguru kw'ipantalo ye yacitse agikoramo isogisi n'umugozi ('cable') wa telefone ye, agihonyoraho.

Dima na Katja bafatanye ibiganza
Insiguro y'isanamu, Cyo kimwe n'abandi Banya-Ukraine bose bavugwa muri iyi nkuru, Dima na Katja ntibashatse gutanga amazina yabo nyakuri cyangwa ngo bemere gufotorwa mu maso

Urwego rw'ubutabazi rwa Romania, rubimenyeshejwe n'umugore we, rwamusanze akiri muzima gacye nyuma y'iminsi ine n'amajoro atatu ari mu misozi miremire. Indege ya kajugujugu ni yo yatwawemo, ihamukura imujyana ahari umutekano.

Mu kwigengesera uko nshoboye kose, ndamubajije nti: "Wasubiza gute umuntu avuze ko uri ikigwari?"

Ati: "Nta gihugu mfite. Mfite umuryango gusa".

I Baia Mare, umujyi mugari wo muri Romania, kandi muri rusange urimo uburumbuke, uri hafi y'umupaka wa Ukraine, mpahuriye na Veronika, wahoze ari muganga i Zaporizhzhia, umujyi ukomeje kuraswaho mu buryo buhoraho ibisasu bya rokete by'Uburusiya.

Yaretse akazi ke, nuko afata umwana we w'umuhungu berekeza muri Romania, ho hari umutekano, ubwo haburaga ibyumweru bicye ngo uwo muhungu yizihize isabukuru y'imyaka 18, kugira ngo amurinde kujya mu gisirikare. Anyeretse ifoto ye. Umuhungu ukunda kwiga, wambaye indorerwamo.

Veronica ati: "Afite mu mutwe hakora neza cyane ariko ku mubiri nta mbaraga afite. Igihugu ntigishobora kugira akazi ka gisirikare gusa. Igihugu kigomba kugira abantu bafite mu mutwe hakora neza. Ntekereza ko umuhungu wanjye ari ubwonko bw'igihugu cyanjye mu gihe kiri imbere".

Cyo kimwe na George na Dima, Veronica ntazi igihe cyangwa niba ashobora kuzasubira muri Ukraine.

Maria, Umunya-Romania w'imyaka 22 ucunga umupaka, afunguye mu bubiko bw'imodoka ye ikora irondo, anyereka ishashi ya plastike yuzuye ibiringiti n'imyenda y'abagabo.

Maria (iburyo), Umunya-Romania ucunga umutekano ku mupaka
Insiguro y'isanamu, Maria (iburyo) na bagenzi be bakorana mu gucunga umupaka, akenshi ni bo bantu ba mbere bavugana n'Abanya-Ukraine bahunze, nyuma yuko baba bamaze kwambuka umupaka

Ati: "Iyo abagabo bambutse umugezi hano, baba bakonje kandi batose [gutota] ndetse bafite ubwoba. Batekereza ko tuzabasubizayo. Ariko nta na rimwe tubikora".

Maria, nk'umuntu uvuga ururimi rw'Ikinya-Ukraine, akenshi aba umuntu wa mbere abo bagabo bavugana na we.

Bamwe, nka George, baba bafite ibikomere bagiriye ku rugamba, byongera bigasubira ibubisi kubera imbaraga bakoresha barimo kwambuka umupaka.

Abandi bo bacitse ibirenge kubera kunyura ku nsinga z'uruzitiro no ku bimene by'amacupa bavuga ko abasirikare ba Ukraine bashyira mu mazi, mu kubakumira.

Maria akora uko ashoboye kose ngo abahumurize, ati: "Ngerageza uko nshoboye kose mu kubafasha no kubitaho kuko ni cyo baducyeneyeho. No kubaha ibiribwa n'ubuvuzi, iyo bicyenewe".